The most read articles Minisiteri y’uburezi yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru

Kuri uyu wa gatatu tariki 13/03/2013 MINEDUC yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyerekeranye na “ Kaminuza imwe y’u Rwanda ndetse n’uburyo bushya bwo gutanga inguzanyo ku banyeshuri bazayinjiramo”.

JPEG - 73 kb

Nyakubahwa Minisitiri w’uburezi yabwiye abanyamakuru ko umushinga w’iyi kaminuza wemejwe mu nama ya guverinoma ubu ukaba usigaye kwemerwa mu Nteko ishinga amategeko. Iyi kaminuza nijyaho ikaba izakemura ibibazo byinshi bijyanye n’ireme ry’uburezi; imicungire y’abakozi n’ibigo bitandukanye bya kaminuza.

Kaminuza imwe izatuma kandi u Rwanda ruhangana mu ruhando rw’izindi kaminuza zo mu karere ndetse no ku isi hose.

Ku byerekeranye n’uburyo bushya bwo gutanga inguzanyo ku banyeshuri bajya muri kaminuza, izajya ihabwa umunyeshuri uzajya yandika ayisaba kandi azayihabwa hakurikijwe icyiciro cy’ubudehe. Abari mu cyiciro cya 1 n’icya 2 bazajya bahabwa inguzanyo 100%. Abari mu cyiciro cya 3 n’icya 4 bazajya bahabwa 50%. Naho abari mu cyiciro cya 5 n’icya 6 nta nguzanyo bazahabwa. Iyi nguzanyo, uwayihawe wese azajya ayishyura nta rengayobora.

Minisitiri w’Uburezi yavuze ko, abanyeshuri bazajya bahabwa buruse zihariye za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kubera ko batsinze neza, nabo barebwa n’ubu buryo bushya bwo gutanga inguzanyo.

Ikindi ni uko ababyeyi nabo bazagira uruhare mu kwishyura imyigire y’umunyeshuri. Ibi bizagabanya umutwaro kuri Leta wo kwishyurira abanyeshuri bose , kandi bitume higa abanyeshuri benshi kuko igiciro cy’amashuri cyagabanyijwe. Ubu amashuri makuru ya Leta yose azishyura amafaranga ibihumbi 830 kandi mbere bishyuraga 1 ,250, 000 ku biga ibijyanye n’ubumenyi ( Sciences) n’ibihumbi 950 ku bandi basigaye.

Biteganyijwe ko iyi kaminuza izatangira muri Nzeli 2013. Ikazaba igizwe n’amashuri makuru (Colleges ) atandatu nayo azaba afite amashami 17( Schools) atandukanye. Abanyeshuri bazayigamo bose bakazagengwa n’ubu buryo bushya bwo gutanga inguzanyo.

PRO/MINEDUC

  
©2012 Rwanda Ministry of Education