The most read articles Igikorwa cyo gushyira abanyeshuri mu myanya cyatangiye.

Igikorwa cyo gushyira abanyeshuri mu myanya, kizamara iminsi ine, cyatangiye uyu munsi tariki 22/01/2013 mu ishuri ryisumbuye ry’abakobwa, rizwi ku izina rya Lycée Notre dame de Cîteaux i Kigali.

Nk’iko bivugwa n’ umuyobozi wungirije w’ikigo cya Leta gishinzwe amasomo (REB) Bwana Muvunyi Emmanuel, bahereye ku banyeshuri barangije amashuri abanza, binjizwa mu wa mbere w’amashuri yisumbuye. Ibi bikazamara iminsi ibiri. Naho tariki 24-25/01/2013 bazakomeza bashyira mu myanya abanyeshuri barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, bashyirwa mu wa kane w’icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye.

Ku barangije amashuri abanza amanota fatizo 18 ku bahungu, na 20 ku bakobwa. Mu gushyira mu myanya abanyeshuri hakurikizwa amanota umwana yabonye ; ikigo yasabye n’imyanya ishobora kuboneka kuri icyo kigo yasabye.

Uko iki gikorwa kigenda, buri muyobozi w’ikigo yakira urutonde rw’abanyeshuri bemerewe kwiga ku kigo ayobora noneho akamwandikira ibaruwa imumenyesha ko yemerewe kwiga kuri icyo kigo. Nyuma y’aho ayo mabaruwa azagezwa mu turere twabo ku buryo mu cyumweru gitaha buri munyeshuri azashobora kubona ibaruwa ye. Abayobozi b’ibigo by’amashuri bo bagaragaza ko bishimira iki gikorwa kuko kigaragaza gukorera mu mucyo haba ku ruhande rwa Minsiteri y’Uburezi ndetse no ku rwego rw’abayobozi ubwabo.

Kwakira abana bireba gusa amashuri yemewe na Minisiteri y’Uburezi afite ibyumba byo gucumbikira abana azwi nka “internats” mu rurimi r’igifaransa cyangwa se “boarding schools” mu rurimi rw’icyongereza .

Abanyeshuri bo mu myaka ya mbere ndetse n’i ya kane y’amashuri yisumbuye bazatangira kwiga tariki ya 04/02/2013.

  
©2012 Rwanda Ministry of Education