The most read articles Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 18/01/2013 nibwo Minisitiri w’Uburezi, Bwana Visenti BIRUTA yashyize ahagaragara amanota y’ibizamini y’abanyeshuri barangije amashuri abanza n’abarangije icyiciro rusange mu mwaka wa 2012. Uyu muhango wabereye i Remera mu kigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Uburezi (REB).

Ku rwego rw’abarangije Amashuri Abanza, mu gihugu cyose abana ba mbere batatu ni abo mu ishuri ryitwa NEW LIFE ACADEMY ryo mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba. Uwa mbere yitwa RAFIKI Famous Joseph.

Naho mu cyiciro cya mbere cy’Amashuri Yisumbuye, muri batatu ba mbere, babiri muri bo baturutse mu ishuri Nu-Vision High School. Uwa gatatu aturuka muri Petit Seminaire Ndera. Uwa mbere muri icyi cyiciro yitwa NKUBITO Andrew.

Minisitiri w’Uburezi yavuze ko muri rusange ibizami bya 2012 byagenze neza , uretse hamwe na hamwe habonetse ibibazo by’abana biyandikishije ntibaze gukora ibizami. Yijeje abari aho ko uyu mwaka bazakurikirana icyo kibazo mu rwego rwo kugikumira.

Igikorwa cyo gushyira abanyeshuri mu bigo bazigamo kizakorwa tariki 22- 23 Mutarama 2013 ku barangije uwa 6 w’amashuri abanza. Naho abarangije icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye bazashyirwa mu myanya tariki 24-25 Mutarama 2013. Iki gikorwa kikazabera muri Lycée Notre Dame de Citeaux i Kigali.

Hateganyijwe ko aba bana bose bazatangira kwiga tariki 4 Gashyantare uyu mwaka .

PRO/MINEDUC

  
©2012 Rwanda Ministry of Education